Buji ni igicuruzwa tumenyereye cyane cyane iyo hakenewe urumuri
ahatari amatara mbese ikoreshwa kugirango haboneke urumuri mu mazu, amahoteri,
mu nsengero kandi yakoreshwa n’ahandi hatandukanye nko mu minsi mikuru n'ahandi.
Akenshi muri iki gihe aho umuriro w’amashanyarazi ukoreshwa cyane benshi bazi buji cyane mu
minsi mikuru. Muri iyi nyandiko (post) turasubiza ikibazo cyibyo buji ikorwamo
ndetse n’uko ikorwa ubaye ibyo bibazo ubyibaza cyangwa se ubifite urabona
ibisubizo.
Ibigize iyi nyandiko yo gukora buji
1. Ni
ibiki buji ikorwamo?
2. Ni
bihe bikoresho byakenerwa?
3. Uko
buji ikorwa
4. Umusozo
w’iyi nyandiko
Ni ibiki buji ikorwamo?
- Buji ikozwe ni bikoresho (ibinyabutabire) bikurikira bikurikira: igishashara cya paraffin, ibishashara by'inzuki (bituma buji imara umwanya igabanya gushira vuba)
- vybar
- aside borike ituma uratambi rwaka rudacumba umwotsi,
- aside siteyarike
- ibara
- impumuro
Uretse ibinyabutabire twakongeraho
urutambi(wick).
Ni bihe bikoresho byakenerwa?
- Ibyo gutekamo
- Igipima ubushyuhe (terimometere) thermometer
- Ibyo gusukisha ibishashara bya maze gushonga mu maforomo
- Amaforomo
- Ibyo kuvangisha
- Ibyo kuvangiramo
- Ibikoresho by’ubwirinzi(udupfukantoki (gants), linete z’umutekeno (goggles),
- Umunzani
- Ibyo gukata (icyuma cyo gukata)
- Ibyo kubikamo (storage racks)
Uko buji ikorwa
- Shyira amazi mu isafuriya nini ushyushye, shyira isafuriya nto muri iyo nini irimo amazi.
- Shyira ibishashara bya paraffin, iby'inzuki, stearine mu isafuriya nto. nurangiza ubicanire ku buryo bidafatwa n'umuriro kuko bishobora gufatwa bimaze gushonga niba bimaze gushonga bisuke mu maforomo wamaze gushiramo ubudodo (urutambi).
- Tegura iforomo wateguye hanyuma ushiremo ubudodo aribwo bufatwa nk'urutambi rwa buji (candle wick). candle wick nishyirwe hagati rutajya ku ruhande bikazangiza buji.
- Tangira gushira imvange yawe mu yamaze gushonga mu maforomo. uko bihora cunga ko buji zitazamo utwobo ugende udukuramo ukoresheje ya mvange washongesheje udufunge. Nyuma yo kurangiza kuzuza buji yawe reka zikonje rwose.
- Zimaze gukonja, zikure mu maforomo hanyuma witegure kuzikoresha.
NB: Niba buji ifatanye n'iforomo, sukaho amazi ashyushye yoroshye buji ubone uko uyikura muri iyo foromo.
ushobora gushiramo impuro cyangwa essential oil ndetse n'amabara ubishaka nk'urugero ushaka buji yirukana imibu wakoresha impuro ya mucyayicyayi.
ibishashara nubwo byakoreshejwe hakorwa buji ariko byakoreshwa no gukora amavuta y'igikotoro.
Comments
Post a Comment