Ese byashoboka ko isabune yakorwa mu buryo bwunguka? iki ni ikibazo gikunze kwibazwa n'abatari bake cyane abamaze kumenya gukora isabune. Iyo igisubizo kibaye yego basubiza ko bidashoboka kubera ikiguzi cy'ibikenerwa (raw materials). Ariko iyo urebye neza ubona ahanini ikizamura ikiguzi cy'isabune ari impamvu yuko amavuta ahenze. Mu kureba icyakorwa kugira ngo gukora isabune bihinduke umushinga wunguka twafashe bumwe mu buryo bwifashishwa bigafasha uyikora kunguka, aho hongerwamo ibyongera ubwinshi n'ubunini bw'isabune(fillers/charges).
Mu byongera ubwinshi bw'isabune turavuga ku ishwagara (whiting ari yo calcium carbonate). Iyo igiye kugurwa uyisaba yitwa wayitingi (whiting) yo mu isabune ikomeye igakoresha iri hagati ya 30% kugeza 50% by'amavuta arakoreshwa. Tugiye kubireba dufata urugero rwakwifashishwa.
Reka turebe ibikenewe
- amavuta (500mL)
- sude kositike (caustic soda) (72g ishyirwa muri 167mL z'amazi)
- umunyu (2g)
- soda ashi (soda ash) (72g ishyirwa muri 167mL z'amazi)
- whiting(calcium carbonate) (250g)
- sodium silicate (13mL)
- sulphonic acid (84mL ivangwa n'imvange ya sude kositike 12g biri 51mL z'amazi)
- impumuro (biterwa)
- ibara (biterwa)
- isukari (20g ishyirwa muri 200mL z'amazi )
uko bikorwa
- Tegura imvange ya sude kositike. Irategurwa hapimwa sude kositike ikenewe nyuma ivangwe n'amazi yapimwe. Sude isukwa mu mazi ntabwo amazi asukwa muri sude. Shyiramo umunyu ubireke bihore bibaye byiza byamara amasaha makumyabiri n'ane (24h) mbere yuko gukora iyi sabune.
- Tegura nanone imvange ya soda ashi ivangwe n'amazi angana naya koreshejwe hategurwa sude kositike. Imare nibura amasaha (24h) iteguwe mbere yuko ikoreshwa.
- Tegura imvange ya sulphonic acid. Iyi mvange itegurwa havangwa sude kositike n'amazi nyuma bikaza gusukwa muri sulphonic acid ukavanga cyane kugeza ubonye ko byivanze utakibona ibara rya sulphonic acid.
- Ku munsi ugiye gukoramo isabune fata whiting uyisuke mu mavuta ugende uvanga kugeza byivanze neza.
- Ongeramo imvange ya soda ashi. Vanga uboneko yivanze neza.
- Ongeramo imvange ya sude kositike uvange kugeza byivanze ukabona ko ukoze isabune.
- Ongeramo imvange ya suphonic acid uvange. Iyi ntambwe yo si ngombwa biterwa n'ukora isabune kuko ashobora gukoresha ibindi byongera ifuro (foam booster).
- Ongeramo sodium silicate.
- Ongeramo imvange y'isukari uvange neza kugeza ubonye ko byivanze.
- Shyira mu maforomo.
Icyitonderwa:
Ni byiza ko ubanza ku menya gukora isabune mu buryo busanzwe. Impumuro n'ibara bishyirwamo bitewe. Ibara iyo rijya mu mavuta mbere yo gushyiramo whiting ubanza gushyira ibara mu mavuta, naho iyo rijya mu mazi urishyira mu imvange ya sude kositike.
Ibipimo twafashywe ntabwo ari kamara byahindurwa ku wamenye neza uko bitegurwa nkuko twabigaragaje mu nyandiko zacu zibivugaho.
Kwibuka ko gukorana ubwitonzi ari ingenzi mu kwirinda ingaruka zaterwa no kutita ku binyabutabire byangiza nka sude kositike ndetse sulphonic acid bishobora gutera ibisebe cyangwa kwihuza nibyo uri gukoreramo. Mu rwego rw'umutekano wukora nabo akorana nabo, ibikoresho bigomba kuba bidakozwe muri aluminiyumu (aluminium) ikindi kandi bakambara udupfuka ntoki. Bakwita ku ingamba zose zifasha mu kwirinda impanuka iyariyo yose.
Comments
Post a Comment