Skip to main content

GUTURAGA AMAGI UKORESHEJE THERMOSTAT

 UKO WATURAGA AMAGI Y'INKOKO

ITANGIRIRO

Gutaraga amagi bikorwa n'inkoko kugirango havemo imishwi ariko bishobora gukorwa n'abantu mu buryo butandukanye bita kubushyuhe bukwiye n'ubuhehere bakibuka guhindura igi buri nyuma y'amasaha nibura umunani. Muri ubwo buryo harimo gukoresha amashyanyarazi hifashijwe thermostat cyangwa arduino, no gukoresha ubushyuhe butangwa n'amatara  akoresha petroli (kerozene) azwi nka lanterne cyanwa se iyindi nkomoko y'ubushyuhe. ubwo buryo bwose bukenera ahava inkomoko  y'ubuherere ariyo  mazi. Iyo ubwo buryo bunogejwe hakorwamo imashini zituraga amagi. 

uburyo turibandaho ni uburyo bukoresha amashanyarazi na thermostat n'amatara. 




IBYO UKWIYE GUKORA UGIYE GUTURAGA AMAGI

  1. kureba amagi y'inkoko ibana n'isake

  2. kuyafata nibura mbere y'iminsi irindwi

  3. kubikaneza amagi araza gukoreshwa (igi ribikwa kandi rikarambikwa umutwe (agatwe gato) werekeje hasi naho igihade kinini gisa nikireba hejuru.

GUTEGURA ITURAGIRO

IBIKENERWA
Ibikenerwa birebwa cyane ni ibyibanda ku gutanga no kubungabunga 
  • ubushyuhe
  • ubuhehere
  • no kubona umwuka uhagije
IBIKORESHO
  • amazi

  • amatara

  • thermostat

  • thermometer

  • agasanduku ko guturagiramo

  • insinga

  • ibyo gushiramo amazi

  • amagi 

  • marikeri(Marker), ikaramu, pencil byo kwandika ku magi

  • aluminium foil

GUTEGURA THERMOSTAT
 

 
 
UKO INSINGA ZIHUZWA
 

 
UKO USHIRA THERMOSTAT KURI GAHUNDA YO KURINDA UBUSHYUHE NTARENGWA WAHISEMO
 

Kanda bimyatse nurangiza ushireho igipimo cy’ubushyuhe wifuza     

Shyiraho P0 uhitemo “H”

Shyiraho P1 uhitemo ikinyuranyo 0.5oC

Shyiraho P2 igipimo cy’ubushyuhe cyo hejuru 38oC

Shyiraho P3 igipimo cy’ubushyuhe cyo hasi 35oC

Shyiraho P4 igipmo cya calibration

Shyiraho P5 igipimo cy’igihe

Shyiraho P6 imeza niba wifuza alarm wemeza “OFF”

 
 
URUHEREREKANE RWO GUTURAGA AMAGI
  1. Shyira ikimenyetso ku ruhande rumwe rw'igi kuko amagi araza gukenera kuyabirindura (igice cyari hasi kikajya hejuru) inshuro eshatu ku munsi ni ukuvuga nibura buri nyuma y'amasaha umunani (aha umunsi ugizwe n'amasaha 24 ntabwo ari amanywa dushatse kuvuga)

  2. genzura ko thermostat iteguwe neza ku buryo igenzura amatara neza kugirango igipimo cy'ubushyuhe kibe hagati ya 37 na 38 oC.

  3. Tegura amazi araza gutanga ubuhehere mu ituragiro ntabure. kuva ku munsi wa 18. Kuva ku munsi wa 18  kugeza imishwi ibonetse  ku munsi wa 21 ongera ubuhehere wongera amazi wari washizemo cyangwa uzakoreshe thermostat ipima n'ubuhehere..

IMIRIMO MU GIHE AMAGI ARI MU ITURAGIRO

  1. kubirundura amagi nibura gatatu ku munsi ugenda ubisikanye impandi kugeza ku munsiwa 18.

  2. ku munsi wa karindwi ureba niba imishwi iri kwikora ukoresheje urumuri (urugero: itoroshi cyangwa urumuri rwa buji).

  3. ku munsi wa 19-21 imishwi iva mu magi niyo yivana mu igi si byiza kuyifasha kuvamo kuko bituma ivukana ubuzima butari bwiza bw'intege nke, rero reka imishwi ariyo yivanamo. Ikindi kandi umushwi yumira mu ituragiro(incubator) mbese urareka ubutohe ivanye mu igi bukawushiraho

  4. imishwi imaze kuvamo ukwiye kwita ku bushyuhe bwayo ndetse n'urukingo zihabwa zikivuka


IBINDI BYO KWITABWAHO
  • Imiti n'inkingo aha twavuga nk'urukingo rwo kumunsi wa mbere

  • kumenyera inkoko ibyo kurya ku mushwi 10g ku munsi mu cyumweru cya mbere nyuma ukagenda wongeraho 5g buri uko icyumweru kirangiye inkoko igera igihe cyo gutera isigaye irya 100g ku munsi. urekera kuyongera ibyo kurya isigaye irya 115g ku munsi.

  • kwita ku bushyuhe bw'imishwi nabyo ni ibyo kwitabwaho.

  • kugira ubumenyi ku bworozi bw'inkoko umenya indwara, imiti, inkingo, isuku y'ikiraro, ibyo kurya naho biboneka ari byiza kandi bidahenze byafasha uwabikora nk'umushinga.


 
UMWANZURO

Guturaga amagi biiri muri bimwe bishobora gukorwa bikabyara inyungu. Kubikora ntibigoranye mu gihe cyose ubikora yita kubushyuhe bukwiriye, ubuhehere no gukorera ahari umwuka uhagije. Ituragiro ritanga imishwi kugera kuri 80% iyo umushinga ukurikiranywe neza. Uburyo bukoresha thermostat ni bumwe mu bundi butandukanye tuzagenda tugarukaho mu nyandiko zacu zubutaha.



Comments

Popular posts from this blog

GUKORA ISABUNE MU BURYO BUBYARA INYUNGU

Ese byashoboka ko isabune yakorwa mu buryo bwunguka? iki ni ikibazo gikunze kwibazwa n'abatari bake cyane abamaze kumenya gukora isabune. Iyo igisubizo kibaye yego basubiza ko bidashoboka kubera ikiguzi cy'ibikenerwa (raw materials). Ariko iyo urebye neza ubona ahanini ikizamura ikiguzi cy'isabune ari impamvu yuko amavuta ahenze. Mu kureba icyakorwa kugira ngo gukora isabune bihinduke umushinga wunguka twafashe bumwe mu buryo bwifashishwa bigafasha uyikora kunguka, aho hongerwamo ibyongera ubwinshi n'ubunini bw'isabune(fillers/charges). Mu byongera ubwinshi bw'isabune turavuga ku ishwagara (whiting ari yo calcium carbonate). Iyo igiye kugurwa uyisaba yitwa wayitingi (whiting) yo mu isabune ikomeye igakoresha iri hagati ya 30% kugeza 50% by'amavuta arakoreshwa. Tugiye kubireba dufata urugero rwakwifashishwa. Reka turebe ibikenewe amavuta                         ...

UKO WAKORESHE ARDUINO UNO MU GUTURAGA AMAGI

Mu guturaga amagi nkuko bisanzwe hagomba kuboneka ubushyuhe, ubuhehere ndetse amagi akanabirindurwa nibura gatatu ku munsi. Rero mu rwego rwo kugenzura ububushyuhe hashobora kwifashisha uburyo butandukanye. Muri  ubwo buryo bwo kugenzura ubushyuhe twavuga nka thermostat, gukoresha thermometre no gukoresha arduino(microcontrollers).  Uburyo  buravugwaho ni ubwo gukoresha microcontroller ya arduino.   Turabona: Kumenya Arduino ARDUINO UNO BOARD IDE UKO WASHYIRA ARDUINO MURI MUDASOBWA GUKORA GAHUNDA YA ARDUINO Ibindi bikenerwa SENSOR YUMVA UBUSHYUHE N'UBUHEHERE RELAY POWER SUPPLY ITARA CIRCUIT Kode wakoresha Ibyo guturaga amagi KUMENYA ARDUINO Arduino ni urubuga rw'isoko y'ubumenyi ifunguye kuri buri wese ikaba kompani itanga igice gifatika kiriho agace kafatwa nk'umutima cg ubwonko (microcontroller) kongerwamo gahunda za mudasobwa (code) kug...