UKO WATURAGA AMAGI Y'INKOKO
ITANGIRIRO
Gutaraga amagi bikorwa n'inkoko kugirango havemo imishwi ariko bishobora gukorwa n'abantu mu buryo butandukanye bita kubushyuhe bukwiye n'ubuhehere bakibuka guhindura igi buri nyuma y'amasaha nibura umunani. Muri ubwo buryo harimo gukoresha amashyanyarazi hifashijwe thermostat cyangwa arduino, no gukoresha ubushyuhe butangwa n'amatara akoresha petroli (kerozene) azwi nka lanterne cyanwa se iyindi nkomoko y'ubushyuhe. ubwo buryo bwose bukenera ahava inkomoko y'ubuherere ariyo mazi. Iyo ubwo buryo bunogejwe hakorwamo imashini zituraga amagi.
uburyo turibandaho ni uburyo bukoresha amashanyarazi na thermostat n'amatara.
IBYO UKWIYE GUKORA UGIYE GUTURAGA AMAGI
kureba amagi y'inkoko ibana n'isake
kuyafata nibura mbere y'iminsi irindwi
kubikaneza amagi araza gukoreshwa (igi ribikwa kandi rikarambikwa umutwe (agatwe gato) werekeje hasi naho igihade kinini gisa nikireba hejuru.
- ubushyuhe
- ubuhehere
- no kubona umwuka uhagije
amazi
amatara
thermostat
thermometer
agasanduku ko guturagiramo
insinga
ibyo gushiramo amazi
amagi
marikeri(Marker), ikaramu, pencil byo kwandika ku magi
aluminium foil
Kanda bimyatse nurangiza ushireho igipimo cy’ubushyuhe wifuza
Shyiraho
P0 uhitemo
“H”
Shyiraho P1 uhitemo ikinyuranyo 0.5oC
Shyiraho P2 igipimo cy’ubushyuhe cyo hejuru 38oC
Shyiraho P3 igipimo cy’ubushyuhe cyo hasi 35oC
Shyiraho P4 igipmo cya calibration
Shyiraho P5 igipimo cy’igihe
Shyiraho P6 imeza niba wifuza alarm wemeza “OFF”
Shyira ikimenyetso ku ruhande rumwe rw'igi kuko amagi araza gukenera kuyabirindura (igice cyari hasi kikajya hejuru) inshuro eshatu ku munsi ni ukuvuga nibura buri nyuma y'amasaha umunani (aha umunsi ugizwe n'amasaha 24 ntabwo ari amanywa dushatse kuvuga)
genzura ko thermostat iteguwe neza ku buryo igenzura amatara neza kugirango igipimo cy'ubushyuhe kibe hagati ya 37 na 38 oC.
Tegura amazi araza gutanga ubuhehere mu ituragiro ntabure. kuva ku munsi wa 18. Kuva ku munsi wa 18 kugeza imishwi ibonetse ku munsi wa 21 ongera ubuhehere wongera amazi wari washizemo cyangwa uzakoreshe thermostat ipima n'ubuhehere..
kubirundura amagi nibura gatatu ku munsi ugenda ubisikanye impandi kugeza ku munsiwa 18.
ku munsi wa karindwi ureba niba imishwi iri kwikora ukoresheje urumuri (urugero: itoroshi cyangwa urumuri rwa buji).
ku munsi wa 19-21 imishwi iva mu magi niyo yivana mu igi si byiza kuyifasha kuvamo kuko bituma ivukana ubuzima butari bwiza bw'intege nke, rero reka imishwi ariyo yivanamo. Ikindi kandi umushwi yumira mu ituragiro(incubator) mbese urareka ubutohe ivanye mu igi bukawushiraho
imishwi imaze kuvamo ukwiye kwita ku bushyuhe bwayo ndetse n'urukingo zihabwa zikivuka
Imiti n'inkingo aha twavuga nk'urukingo rwo kumunsi wa mbere
kumenyera inkoko ibyo kurya ku mushwi 10g ku munsi mu cyumweru cya mbere nyuma ukagenda wongeraho 5g buri uko icyumweru kirangiye inkoko igera igihe cyo gutera isigaye irya 100g ku munsi. urekera kuyongera ibyo kurya isigaye irya 115g ku munsi.
kwita ku bushyuhe bw'imishwi nabyo ni ibyo kwitabwaho.
kugira ubumenyi ku bworozi bw'inkoko umenya indwara, imiti, inkingo, isuku y'ikiraro, ibyo kurya naho biboneka ari byiza kandi bidahenze byafasha uwabikora nk'umushinga.
Guturaga amagi biiri muri bimwe bishobora gukorwa bikabyara inyungu. Kubikora ntibigoranye mu gihe cyose ubikora yita kubushyuhe bukwiriye, ubuhehere no gukorera ahari umwuka uhagije. Ituragiro ritanga imishwi kugera kuri 80% iyo umushinga ukurikiranywe neza. Uburyo bukoresha thermostat ni bumwe mu bundi butandukanye tuzagenda tugarukaho mu nyandiko zacu zubutaha.
Comments
Post a Comment