Skip to main content

Uko Watunganya Ibishashara by'Inzuki bita Ibimamara

Muraho mwese! ikaze neza kuri S innovative LAB. Tugiye gusangira namwe uburyo bworoshye kandi bunoze bwo gutegura no gutunganya ibishashara by'inzuki. Waba uri umuvumvu ushaka kongerera agaciro ibishashara cyangwa wifuza kumenya uburyo bwo kubyongerera agaciro  ubikuramo imyanda, kurikira iyi nyandiko ni iyawe ndetse ukomeze kubana natwe bizagufasha kubona uburyo butandukanye  bwakoreshwa mu kongerera agaciro ibishashara by’inzuki bamwe bita ibimamara kandi urabona uko byakorwamo imishinga ibyara inyungu. Reka rero, dutangire.

Ibikoresho bikenewe:

  •     Ibishashara
  •       Ibyo gutekeramo mu buryo bwa Bain marie cg se water bath
  •      Umwenda wo kuyunguruza cg akayunguruzo gafite utwenge duto
  •      Amazi ashyushye (aterekwamo isafuriya irimo ibishashara)
  •      Vinegere yera(si ngombwa cyane biterwa)
  •      Uturindantoki turinda ubushyuhe (heat resistant gloves)

Uburyo bikorwamo

  1. Tangira ucagagura ibishashara mo uduce duto kugirango byoroshye gukorerwa isuku.
  2. Tegura  isafuriya nini ishyirwemo amazi bivangwa na bya bishashara wakoreye isuku.
  3. Bicanire ureke bibire kandi utegereze ureke bishonge rwose.
  4. shaka akayunguruzo uyungurure neza bigishyushye. 
  5. Tegereza icyo gice wayunguruye twakwita igice cy'amazi gihore uko kigenda gihora ibishashara bigenda bijya hejuru. 
  6. Reka ibishashara amasaha make cyangwa ijoro. Umaze kubona ko ibishashara byavuyemo byose kuraho icyo gice cy'ibishashara cyagiye hejuru. ubwo nyine ibishashara uraba ubibonye hasigaye isuku yabyo ndetse no kubikoresha.

Niba ibishashara byawe bifite imyanda cyangwa impumuro mbi, wongera kubivanga n'amazi nanone ukabibiza kugirango imyanda ivemo aha ubonye ari ngombwa ushobora gushira mu mazi urakoresha vinegere yera kugirango ubisukure biruseho.

Ushobora guhita ubikoresha cyangwa ukabanza gukuramo ibara.

Ubu buryo bwa gucanira ibishashara n'amazi ni bwo bworoshe.

umusozo

Ubu uburyo  bwo gutunganya no gutegura ibishashara urebye byakorwa mu bice bitatu. Igice cya mbere gikorwa hakorwa isuku ry'ibishashara mu gice cya kabiri urebye hashongeshwa ibishashara, bishobora gukorwa mu buryo butandukanye ariko twahisemo uburyo bwo gukoresha amazi ashyushye noneho mu gice cya gatutu ni ugukorera isuku ibishashara byabonetse. Ubu buryo bwagufasha gukura imyanda no gutegura ibishashara by’inzuki wakoresha mu mushinga wawe. Ibishashara abavumvu bamwe bapfusha ubusa bya byazwa umusaruro, rero tubibyazemo imishinga ibyara inyungu nko gukora shiraje, amavuta, buji ndetse n'ibindi.

Comments

Popular posts from this blog

GUKORA ISABUNE MU BURYO BUBYARA INYUNGU

Ese byashoboka ko isabune yakorwa mu buryo bwunguka? iki ni ikibazo gikunze kwibazwa n'abatari bake cyane abamaze kumenya gukora isabune. Iyo igisubizo kibaye yego basubiza ko bidashoboka kubera ikiguzi cy'ibikenerwa (raw materials). Ariko iyo urebye neza ubona ahanini ikizamura ikiguzi cy'isabune ari impamvu yuko amavuta ahenze. Mu kureba icyakorwa kugira ngo gukora isabune bihinduke umushinga wunguka twafashe bumwe mu buryo bwifashishwa bigafasha uyikora kunguka, aho hongerwamo ibyongera ubwinshi n'ubunini bw'isabune(fillers/charges). Mu byongera ubwinshi bw'isabune turavuga ku ishwagara (whiting ari yo calcium carbonate). Iyo igiye kugurwa uyisaba yitwa wayitingi (whiting) yo mu isabune ikomeye igakoresha iri hagati ya 30% kugeza 50% by'amavuta arakoreshwa. Tugiye kubireba dufata urugero rwakwifashishwa. Reka turebe ibikenewe amavuta                         ...

GUKORA AMAKARA MU MYANDA AZWI NKA BURIKETE (BRIQUETTES)

Nkuko dusanzwe twandika ku bintu bitandukanye byakoreshwa bikabyarira inyungu cyangwa bikaba igisubizo ku bibazo, twabateguriye uburyo bwo gukora burikete.  Burikete ni igicanwa gikorwa mu myanda ikaba yasimbura amakara n'inkwi zisanzwe. Muri iyi nyandiko turabonamo ibi bikurikira: IBIKENEWE UKO BIKORWA UMWANZURO IBIKENEWE Gutegura amakara mu myanda cyangwa ibisigazwa by'amakara (incenga) Kole (amase akiri mabisi atariyuma cyangwa ifu y'ubugari, cyangwa ibumba) Ifu y' amakara Ibyihutisha kwaka kwa burikete (accelerants) Ibyongerwamo mu rwego rwo kongera ubunini n' uburemere (fillers),  urugero: ivu ryera (whiting: calcium carbonate ) Amazi Isekuru Agapfukamunwa (face mask) Uturindantoki (gloves) UKO BIKORWA 1. Gutegura kole Mu gutegura kole hakoreshwa ifu, ibumba cyangwa amase. Ibikenerwa biri hagati ya 4 % kugeza ku 8% by'ifu y'amakara ufite. Iyo ari ifu wakoresheje urugero ifu y'imyumbati, iyo umaze kuyipima uyishyira mu mazi ukabiteka kugeza bikoze ig...

GUKORESHA SoapCalc NKA MUBAZI MU GUKORA AMASABUNE

Nyuma yo kubona ibibazo byabadukurikira benshi bafite ku bijyanye no kumenya gukoresha neza kositike no kumenya ingano y'amavuta akenewe, twabonye ko ari byiza ko dushaka igisubizo. Igisubizo ni ukwiga uko hakoreshwa mubazi (calculator) yo gukora isabune . Mubazi zikorera kuri murandasi ni nyinshi, abakunzi bacu n'abasomyi b'urubuga twabahitiyemo mubazi yitwa SoapCal. Ibyo turavugaho SoapCalc ni iki? Ibice biyigize Uko ikora Umwanzuro 1. SoapCal ni iki? SoapCalc ni mubazi ikorere kuri murandasi (internet) igafasha kumenya ingano y’ukuri y’ibikenewe birakoreshwa mu gukora isabune. N’igikoresho cy’agaciro kubatangiye ndetse nabakora amasabune babimenyereye. Twabonye ko ari byiza ko tubivugaho kuko byafasha mu mushinga wo gukora isabune. Urugero rwabakora amasabune nk'umushinga  uruganda Agri-cosmetic Indorerwamo . 2. Ibice bigize SoapCalc Ibice byihutirwa kumenya Muri ibi bice harimo: igice kigaragaza amapaje ushobora gusura kuri uru rubuga igice kirimo aho guhitam...