Skip to main content

Uko Watunganya Ibishashara by'Inzuki bita Ibimamara

Muraho mwese! ikaze neza kuri S innovative LAB. Tugiye gusangira namwe uburyo bworoshye kandi bunoze bwo gutegura no gutunganya ibishashara by'inzuki. Waba uri umuvumvu ushaka kongerera agaciro ibishashara cyangwa wifuza kumenya uburyo bwo kubyongerera agaciro  ubikuramo imyanda, kurikira iyi nyandiko ni iyawe ndetse ukomeze kubana natwe bizagufasha kubona uburyo butandukanye  bwakoreshwa mu kongerera agaciro ibishashara by’inzuki bamwe bita ibimamara kandi urabona uko byakorwamo imishinga ibyara inyungu. Reka rero, dutangire.

Ibikoresho bikenewe:

  •     Ibishashara
  •       Ibyo gutekeramo mu buryo bwa Bain marie cg se water bath
  •      Umwenda wo kuyunguruza cg akayunguruzo gafite utwenge duto
  •      Amazi ashyushye (aterekwamo isafuriya irimo ibishashara)
  •      Vinegere yera(si ngombwa cyane biterwa)
  •      Uturindantoki turinda ubushyuhe (heat resistant gloves)

Uburyo bikorwamo

  1. Tangira ucagagura ibishashara mo uduce duto kugirango byoroshye gukorerwa isuku.
  2. Tegura  isafuriya nini ishyirwemo amazi bivangwa na bya bishashara wakoreye isuku.
  3. Bicanire ureke bibire kandi utegereze ureke bishonge rwose.
  4. shaka akayunguruzo uyungurure neza bigishyushye. 
  5. Tegereza icyo gice wayunguruye twakwita igice cy'amazi gihore uko kigenda gihora ibishashara bigenda bijya hejuru. 
  6. Reka ibishashara amasaha make cyangwa ijoro. Umaze kubona ko ibishashara byavuyemo byose kuraho icyo gice cy'ibishashara cyagiye hejuru. ubwo nyine ibishashara uraba ubibonye hasigaye isuku yabyo ndetse no kubikoresha.

Niba ibishashara byawe bifite imyanda cyangwa impumuro mbi, wongera kubivanga n'amazi nanone ukabibiza kugirango imyanda ivemo aha ubonye ari ngombwa ushobora gushira mu mazi urakoresha vinegere yera kugirango ubisukure biruseho.

Ushobora guhita ubikoresha cyangwa ukabanza gukuramo ibara.

Ubu buryo bwa gucanira ibishashara n'amazi ni bwo bworoshe.

umusozo

Ubu uburyo  bwo gutunganya no gutegura ibishashara urebye byakorwa mu bice bitatu. Igice cya mbere gikorwa hakorwa isuku ry'ibishashara mu gice cya kabiri urebye hashongeshwa ibishashara, bishobora gukorwa mu buryo butandukanye ariko twahisemo uburyo bwo gukoresha amazi ashyushye noneho mu gice cya gatutu ni ugukorera isuku ibishashara byabonetse. Ubu buryo bwagufasha gukura imyanda no gutegura ibishashara by’inzuki wakoresha mu mushinga wawe. Ibishashara abavumvu bamwe bapfusha ubusa bya byazwa umusaruro, rero tubibyazemo imishinga ibyara inyungu nko gukora shiraje, amavuta, buji ndetse n'ibindi.

Comments

Popular posts from this blog

GUKORA ISABUNE MU BURYO BUBYARA INYUNGU

Ese byashoboka ko isabune yakorwa mu buryo bwunguka? iki ni ikibazo gikunze kwibazwa n'abatari bake cyane abamaze kumenya gukora isabune. Iyo igisubizo kibaye yego basubiza ko bidashoboka kubera ikiguzi cy'ibikenerwa (raw materials). Ariko iyo urebye neza ubona ahanini ikizamura ikiguzi cy'isabune ari impamvu yuko amavuta ahenze. Mu kureba icyakorwa kugira ngo gukora isabune bihinduke umushinga wunguka twafashe bumwe mu buryo bwifashishwa bigafasha uyikora kunguka, aho hongerwamo ibyongera ubwinshi n'ubunini bw'isabune(fillers/charges). Mu byongera ubwinshi bw'isabune turavuga ku ishwagara (whiting ari yo calcium carbonate). Iyo igiye kugurwa uyisaba yitwa wayitingi (whiting) yo mu isabune ikomeye igakoresha iri hagati ya 30% kugeza 50% by'amavuta arakoreshwa. Tugiye kubireba dufata urugero rwakwifashishwa. Reka turebe ibikenewe amavuta                         ...

GUTURAGA AMAGI UKORESHEJE THERMOSTAT

  UKO WATURAGA AMAGI Y'INKOKO ITANGIRIRO Gutaraga amagi bikorwa n'inkoko kugirango havemo imishwi ariko bishobora gukorwa n'abantu mu buryo butandukanye bita kubushyuhe bukwiye n'ubuhehere bakibuka guhindura igi buri nyuma y'amasaha nibura umunani. Muri ubwo buryo harimo gukoresha amashyanyarazi hifashijwe thermostat cyangwa arduino, no gukoresha ubushyuhe butangwa n'amatara  akoresha petroli (kerozene) azwi nka lanterne cyanwa se iyindi nkomoko y'ubushyuhe. ubwo buryo bwose bukenera ahava inkomoko  y'ubuherere ariyo  mazi. Iyo ubwo buryo bunogejwe hakorwamo imashini zituraga amagi.  uburyo turibandaho ni uburyo bukoresha amashanyarazi na thermostat n'amatara.   IBYO UKWIYE GUKORA UGIYE GUTURAGA AMAGI kureba amagi y'inkoko ibana n'isake kuyafata nibura mbere y'iminsi irindwi kubikaneza amagi araza gukoreshwa (igi ribikwa kandi rikarambikwa umutwe (agatwe gato) werekeje hasi naho igihade kinini gisa nikireba hejuru. GUTEGURA ITURAGIRO IBIK...

UKO WAKORESHE ARDUINO UNO MU GUTURAGA AMAGI

Mu guturaga amagi nkuko bisanzwe hagomba kuboneka ubushyuhe, ubuhehere ndetse amagi akanabirindurwa nibura gatatu ku munsi. Rero mu rwego rwo kugenzura ububushyuhe hashobora kwifashisha uburyo butandukanye. Muri  ubwo buryo bwo kugenzura ubushyuhe twavuga nka thermostat, gukoresha thermometre no gukoresha arduino(microcontrollers).  Uburyo  buravugwaho ni ubwo gukoresha microcontroller ya arduino.   Turabona: Kumenya Arduino ARDUINO UNO BOARD IDE UKO WASHYIRA ARDUINO MURI MUDASOBWA GUKORA GAHUNDA YA ARDUINO Ibindi bikenerwa SENSOR YUMVA UBUSHYUHE N'UBUHEHERE RELAY POWER SUPPLY ITARA CIRCUIT Kode wakoresha Ibyo guturaga amagi KUMENYA ARDUINO Arduino ni urubuga rw'isoko y'ubumenyi ifunguye kuri buri wese ikaba kompani itanga igice gifatika kiriho agace kafatwa nk'umutima cg ubwonko (microcontroller) kongerwamo gahunda za mudasobwa (code) kug...