uko wakora amavuta y'amazi
amavuta y'amazi ni iki?
Amavuta y'amazi ni amavuta avanze n'amazi hifashishijwe igituma
amvuta n'amazi byivanga twita mu cyongereza emulsifier. Emulsifier ziburyo butandukanye ariko ushobora gukoresha polawax.
ibikenerwa
Ibintu by’ingenzi mu gukora amavuta y’amazi ni ibi bitatu bikurikira:
- Amazi
- Amavuta
- N’ibihuza amavuta n’amazi (ibishashara cg ibimamara)
Uko bikorwa
Fata amavuta
n’ibindi bivangwamo nayo bigakora igice cyitwa icy’amavuta
Tegura
igice cyitwa icy’amazi, uvanga amazi/umutobe/icyayi n’ibindi binyabutabire
bijya mu mazi urugero nka glycerine n’ibindi.
Bicanirire
muri water bath birihamwe niba bitashoboka ko upima kandi ukagenzura ubushyuhe
ku buryo bigira ubushyuhe bungana.
Suka igice
cy’amavuta mu gice cy’amazi ubivange cyane kugeza ubonye byivanze neza aha
ushobora gukoresha blender kugiraho byivange neza.
Niba
ubushyuhe bumaze kugabanuka nibura kuri 45oC ongeramo ibindi
bidakenera ubushyuhe urugero: vitamin, impumuro, preservative, oxidant
n’ibindi. Bivange ubireke bihore ubishyire mu macupa.
ku bindi bisobanuro reba iyi video.
urugero rw'ibyo wavanga
- Umutobe w’igikakarubamba 40%
- Umutobe wa ngabo (cactus) 30%
- Amavuta ya coconut 6%
- Amavuta ya elayo 6%
- Polawax 4%
- Shea butter 2 %
- Amavuta y’igihwagari 6%
- Icyayi cy’icyatsi 4%
- Glycerin 1%
- Xanthan gum 0.25%
- Impumuro 0.05%
ku bindi bisobanuro ushobora gusura ziri mu rurimi rw'icyongereza:
- http://www.rwandafda.gov.rw/web/guidelines/guidelines_on_submission_of_documentation_for_Registration_of_medicated_cosmetic_Products.pdf
- https://wellnessmama.com/3765/homemade-lotion-recipe/
- https://data.europa.eu/data/datasets/cosmetic-ingredient-database-list-of-preservatives-allowed-in-cosmetic-products?locale=en
Comments
Post a Comment