Nyuma yo kubona ibibazo byabadukurikira benshi bafite ku bijyanye no kumenya gukoresha neza kositike no kumenya ingano y'amavuta akenewe, twabonye ko ari byiza ko dushaka igisubizo. Igisubizo ni ukwiga uko hakoreshwa mubazi (calculator) yo gukora isabune . Mubazi zikorera kuri murandasi ni nyinshi, abakunzi bacu n'abasomyi b'urubuga twabahitiyemo mubazi yitwa SoapCal. Ibyo turavugaho SoapCalc ni iki? Ibice biyigize Uko ikora Umwanzuro 1. SoapCal ni iki? SoapCalc ni mubazi ikorere kuri murandasi (internet) igafasha kumenya ingano y’ukuri y’ibikenewe birakoreshwa mu gukora isabune. N’igikoresho cy’agaciro kubatangiye ndetse nabakora amasabune babimenyereye. Twabonye ko ari byiza ko tubivugaho kuko byafasha mu mushinga wo gukora isabune. Urugero rwabakora amasabune nk'umushinga uruganda Agri-cosmetic Indorerwamo . 2. Ibice bigize SoapCalc Ibice byihutirwa kumenya Muri ibi bice harimo: igice kigaragaza amapaje ushobora gusura kuri uru rubuga igice kirimo aho guhitam...