Skip to main content

Ni gute ingwa zikorwa, zigizwe ni iki?


Nubwo iterambere ririkuza ariko ingwa zaradufashije kandi n’ubu zikidufasha mu kwiga no kwigisha bikorwa mu buzima bwacu bwa buri munsi. Ingwa zikoreshwa mu kwandika ku bibaho by’umukara n’ibindi. Ingwa igizwe ahanini n’ikinyabutabire cya calisiyumu kiboneka muri calcium carbonate tuzi nka whiting no muri calcium sulfate yifitemo amazi bita POP (Plaster of Paris) ishobora kugira kimwe muri byo cg byombi naho ibindi ni inyongera.


videwo yo gukora ingwa yadufasha 

Ibikenerwa by’ingenzi
  • POP (Plaster of Paris)
  • Whiting (calcium carbonate)
  • Kole (ifu) ntirenge gatanu ku ijana ingwa itanga kwandika.
  • Amazi
  • Isabune
  • Ibindi (ibara)

Ibikoresho bya kwifashishwa

  • Icyo kuvangiramo
  • Umunzani
  • Ibyo gupfunyikwamo
  • Gants(udupfukantoki)
  • Ibyo kwambara mu gihe cyo gukora
  • Iforomo
  • Amavuta na kerosene (peteroli)
  • Scrapper (icyo gukoresha uringaniza hejuru y'amaforomo)
  • Uburoso
  • Ibyo kwanikaho

Uko birakorwa

  1. Tegura kole niba utarakoresha POP (Plaster of Paris (2)).
  2. Vanga kole n'amazi. Kole zishobora gukoreshwa ziratandukanye (kole iva mu ifu, PVA, Clay, …) ukoresha nibura 5% by’amazi urakoresha. Dufate urugero niba urakoresha ifu y’ubugari ni urugero urakoresha mu mazi angana na 95mL urashiramo ifu ingana na 5 garama. Teka ayo mazi avanze niyo fu ku buryo bikora igikoma gifashe ariko kidafashe cyane bikorwe bitekwa ku muriro muke ushoboka cg hakoreshwe water Bath. Aha twakongeramo isabune ikomeye ingana na 1% niba ubyifuza ariko nturenze aho kugira ngo utarenza wakoresha ibitonyanga.
  3. Tegura amaforomo usigamo amavuta wavanze na kerozene mu buryo bungana kugira ngo ingwa itaza gufatwa mu maforomo.
  4. Kura ingwa mu maforomo niba zimaze gukomera.
  5. Zanike utegereze ko zume.
  6. Genzura bimwe mu bijyanye n'ubuziranenge.
  7. Shyira mu dukarito ufunge. Mbese ita kubijyanye no gupfunyika.

Bimwe mu byo kurebwa mu rwego rwo kwita k’Ubuziranenge

  • Guhanagurika
  • Kwandika neza
  • Kudatumuka
  • Kudafata kuyikoresha
  • Kutavunagurika / kutavunguka
  • Kozwa neza ikava ku rubaho (ikibaho)
  • Gukomera
  • Uburemere

Reka nanone tuvuge tuti ibi ntibyasigara, mu rwego rw’ubwo buziranenge. Ingwa igomba kuba nibura igizwe na mirongo icyenda ku ijana (90%) bya whiting cg POP cg imvange yabyo byombi, igizwe n’ibikoresho bitangiza (Non toxic materials).

Kuba zifite amabara yujuje ubuziranenge atangirika ahubwo aguma mu ngwa kandi akwira kwira mu buryo buhuye mu ngwa yose (uniform) ntibyashyirwa ku ruhande.

Ingwa zaba mu ibara ry'umuhondo, ubururu, umutuku w’amatafari ahiye, umweru , icyatsi na orange hari igihe tubona iza mauve niza brown ariko izari zikwiriye zari izo.

Umusozo

Mu kunoza ikigitekerezo cyo gutunganya uruganda ruto rukora ingwa komeza:

  • Gutekereza gukora ingwa nk’umushinga.
  • Reba ibikenewe.
  • Ita k’ubuziranenge.
  • Shyira imbere ibijyanye no gushyira ibimenyetso ku byo wapfunyitsemo (labelling) na branding.
  • Menya isoko n’abo muhanganye nkuko bisanzwe kuri rwiyemezamirimo wese.

Dushoje tuvuga tuti menya ibikoresho bikenewe n’ibihari, komeza kwita ku bibazo byibazwa kubijyanye n’ingwa byagufasha kuba wamenya neza gukora ingwa.

Ese urabona wabikora? kubera iki? Niba hari ikibazo wagira icyo ubyongeraho wandika mu mwanya wagenewe kugira icyo wongeraho. 


Comments

Popular posts from this blog

GUKORA ISABUNE MU BURYO BUBYARA INYUNGU

Ese byashoboka ko isabune yakorwa mu buryo bwunguka? iki ni ikibazo gikunze kwibazwa n'abatari bake cyane abamaze kumenya gukora isabune. Iyo igisubizo kibaye yego basubiza ko bidashoboka kubera ikiguzi cy'ibikenerwa (raw materials). Ariko iyo urebye neza ubona ahanini ikizamura ikiguzi cy'isabune ari impamvu yuko amavuta ahenze. Mu kureba icyakorwa kugira ngo gukora isabune bihinduke umushinga wunguka twafashe bumwe mu buryo bwifashishwa bigafasha uyikora kunguka, aho hongerwamo ibyongera ubwinshi n'ubunini bw'isabune(fillers/charges). Mu byongera ubwinshi bw'isabune turavuga ku ishwagara (whiting ari yo calcium carbonate). Iyo igiye kugurwa uyisaba yitwa wayitingi (whiting) yo mu isabune ikomeye igakoresha iri hagati ya 30% kugeza 50% by'amavuta arakoreshwa. Tugiye kubireba dufata urugero rwakwifashishwa. Reka turebe ibikenewe amavuta                         ...

GUTURAGA AMAGI UKORESHEJE THERMOSTAT

  UKO WATURAGA AMAGI Y'INKOKO ITANGIRIRO Gutaraga amagi bikorwa n'inkoko kugirango havemo imishwi ariko bishobora gukorwa n'abantu mu buryo butandukanye bita kubushyuhe bukwiye n'ubuhehere bakibuka guhindura igi buri nyuma y'amasaha nibura umunani. Muri ubwo buryo harimo gukoresha amashyanyarazi hifashijwe thermostat cyangwa arduino, no gukoresha ubushyuhe butangwa n'amatara  akoresha petroli (kerozene) azwi nka lanterne cyanwa se iyindi nkomoko y'ubushyuhe. ubwo buryo bwose bukenera ahava inkomoko  y'ubuherere ariyo  mazi. Iyo ubwo buryo bunogejwe hakorwamo imashini zituraga amagi.  uburyo turibandaho ni uburyo bukoresha amashanyarazi na thermostat n'amatara.   IBYO UKWIYE GUKORA UGIYE GUTURAGA AMAGI kureba amagi y'inkoko ibana n'isake kuyafata nibura mbere y'iminsi irindwi kubikaneza amagi araza gukoreshwa (igi ribikwa kandi rikarambikwa umutwe (agatwe gato) werekeje hasi naho igihade kinini gisa nikireba hejuru. GUTEGURA ITURAGIRO IBIK...

UKO WAKORESHE ARDUINO UNO MU GUTURAGA AMAGI

Mu guturaga amagi nkuko bisanzwe hagomba kuboneka ubushyuhe, ubuhehere ndetse amagi akanabirindurwa nibura gatatu ku munsi. Rero mu rwego rwo kugenzura ububushyuhe hashobora kwifashisha uburyo butandukanye. Muri  ubwo buryo bwo kugenzura ubushyuhe twavuga nka thermostat, gukoresha thermometre no gukoresha arduino(microcontrollers).  Uburyo  buravugwaho ni ubwo gukoresha microcontroller ya arduino.   Turabona: Kumenya Arduino ARDUINO UNO BOARD IDE UKO WASHYIRA ARDUINO MURI MUDASOBWA GUKORA GAHUNDA YA ARDUINO Ibindi bikenerwa SENSOR YUMVA UBUSHYUHE N'UBUHEHERE RELAY POWER SUPPLY ITARA CIRCUIT Kode wakoresha Ibyo guturaga amagi KUMENYA ARDUINO Arduino ni urubuga rw'isoko y'ubumenyi ifunguye kuri buri wese ikaba kompani itanga igice gifatika kiriho agace kafatwa nk'umutima cg ubwonko (microcontroller) kongerwamo gahunda za mudasobwa (code) kug...