Gukora ibiseke bisanzwe bikorwa ari uko babiboshye mu byatsi n'imigozi itandukanye. Muri iyi nyandiko yacu turabagezaho uko ushobora gukora igiseke hifashishijwe impapuro.
IBIKENERWA
- Impapuro
- Kole (Binder)
- Irangi ry'amavuta
- Agaseke karakora mu mwanya w'iforomo
- Verine
- Amazi
UKO BIKORWA
Igikorwa kibanza ni ugutoragura impapuro. Impapuro zicagurwamo uduce duto zigashyirwa mu mazi.
Koroga izi mpampuro kugeza zivanze n'amazi bigakora urusukume rw'impapuro n'amazi. iyo iki gisukume (imvange ) kimaze kuboneka hategurwa kole.
gutegura kole bikorwa tuvanga ifu, amazi nyuma tukongeramo ikinyabutabire bita caustic soda cyangwa ikabuneka habayeho guteka nk'uteka igikoma. (Ni byiza kudategura ukoresheje kositikike soda mu gihe utazi kuyikoresha kuko irangiza ahubwo ugakoresha guteka nkutegura igikoma.)
Vanga kole n'imvange y'impapuro n'amazi. Aha ushobora kongeramo izindi kole mu rwego rwo gutuma bizagukomera kurusha ariko ibi si ngombwa,
Tegura agaseke urakoresha nk'iforomo y'uko agaseke karaza kuba kameze.
Gafungireho neza ishashi iratuma byabipapuro bitakanduza.
Kubike nyuma ugende ushiraho (uhoma) za mpapuro uhereye hejuru gakeke ariko ugenda unasigiriza kugirango bizume bifite isura itarimo imikingo (ibinogo). Uko niko bikorwa no ku mufuniko wa gaseke.
Anika ya shusho wabonye utegereze ku geza yumye neza. Hanyuma kuramo ka gaseke na wa mufuniko ubundi ube ubonye agaseke ariko kadafite amabara kandi gashobora gutoha karamutse kamenyweho amazi cyangwa kanyagiwe.
Mu rwego rwo kukagenza neza harakenerwa kukanyuzaho umuseno aho bya biringombwa nyuma kagasigwa amarangi uko umuntu abyifuza none bwa nyuma kagasigwa verini.
Ibi kozwe hano byakorwa no mu gukora ikindi kintu gifite ishusho runaka.
Comments
Post a Comment