Nyuma yo kubona ibibazo byabadukurikira benshi bafite ku bijyanye no kumenya gukoresha neza kositike no kumenya ingano y'amavuta akenewe, twabonye ko ari byiza ko dushaka igisubizo. Igisubizo ni ukwiga uko hakoreshwa mubazi (calculator) yo gukora isabune. Mubazi zikorera kuri murandasi ni nyinshi, abakunzi bacu n'abasomyi b'urubuga twabahitiyemo mubazi yitwa SoapCal.
Ibyo turavugaho
- SoapCalc ni iki?
- Ibice biyigize
- Uko ikora
- Umwanzuro
1. SoapCal ni iki?
SoapCalc ni mubazi ikorere kuri murandasi (internet) igafasha kumenya ingano y’ukuri y’ibikenewe birakoreshwa mu gukora isabune. N’igikoresho cy’agaciro kubatangiye ndetse nabakora amasabune babimenyereye. Twabonye ko ari byiza ko tubivugaho kuko byafasha mu mushinga wo gukora isabune. Urugero rwabakora amasabune nk'umushinga uruganda Agri-cosmetic Indorerwamo.
2. Ibice bigize SoapCalc
Ibice byihutirwa kumenya
Muri ibi bice harimo:
- igice kigaragaza amapaje ushobora gusura kuri uru rubuga
- igice kirimo aho guhitamo uburyo ushiramo ibintu bitandukanye (kositike, ingano y'amavuta, amazi n'amavuta yo kurenzaho, noneho impumuro)
- igice kigaragaza ubwiza bw'isabune iraza kuboneka
- igice gifasha mu guhitamo amavuta urakoresha
ibice biboneka nyuma yo kuzuza ibindi ahagana hasi
Ho harimo:
- igice kigaragaza ubwoko butandukanye bw'aside zitandukanye zo mu mwoko bw'amavuta
- hari ikigaragaza kandi ingano ya kositike ikenewe ku mavuta uhisemo
- igice kibara ibikenewe
- igice gisubiza ibintu uko byari bimeze (Reset all)
3. Uko ikoreshwa
- Jya ku rubuga rwa SoapCalc: http://soapcalc.net/calc/soapcalcwp.asp
- Injiza ingano y’ibyo urakenera mu gukora isabune yawe: Nk’uburemere bwuzuye bw’amavuta, kositike urakenera, n’amazi uzakoresha.
- Hitamo amavuta uzakoresha, SoapCalc ifite urutonde rw’amavuta arenga 100 (ijana) atandukanye, ugomba rero guhitamo ayo ukoresha.
- Injiza ijanisha rya buri mavuta uzakoresha, Iri ni ijanisha ry’uburemere bw’amavuta yose azakoreshwa.
- Hitamo ubwoko bwa sude uzakoresha, SoapCalc igira kositike soda (NaOH: sodium) na sude potasike (KOH).
- Urabona ingano ya kositike (SAP :saponification value) ikenewe ngo yihuze n’amavuta kugirango itange isabune kuri buri mavuta uhisemo.
- Injiza ijanisha ry’amavuta yo kurenga kuyakenewe(superfat). Aya ni amavuta atazahindurwamo isabune. Ibi bizasiga isabune ishobora kuzana ubuhehere ku ruhu rw’uyikoresha kandi hakirindwa ko hagira kositike yasigara itihuje ikaba yakwangiza uruhu.
- Kanda buto yo "Kubara" ahanditswe calculate recipe. SoapCalc izabara ingano ya kositike n'amazi ukeneye kuri buri sabune irakorwa. Aha kandi iraguha ni ibijyanye n’ubwiza bw’isabune irakorwa
- Ongera usubiremo ibisubizo. SoapCalc izerekana ibisubizo, harimo ingano ya buri kintu cyose, hibandwa kuri kositike, no ku mazi.
- Bika ibi bisubizo muri dosiye kugirango ubikoreshe ukora isabune .
4. Umwanzuro
Nyuma yo gukurikirana imikoreshereze y'iyi mubazi birakenewe ko ukora umushinga wo gukora amasabune yakoresha mubazi zo gukora isabune mu rwego rwo kwirinda kuba yarenza ibikenewe ndetse bikamufasha mu kumenya ubwiza bw'isabune araza kubona.
Comments
Post a Comment