Nkuko dusanzwe twandika ku bintu bitandukanye byakoreshwa bikabyarira inyungu cyangwa bikaba igisubizo ku bibazo, twabateguriye uburyo bwo gukora burikete.
Burikete ni igicanwa gikorwa mu myanda ikaba yasimbura amakara n'inkwi zisanzwe. Muri iyi nyandiko turabonamo ibi bikurikira:
- IBIKENEWE
- UKO BIKORWA
- UMWANZURO
IBIKENEWE
Gutegura amakara mu myanda cyangwa ibisigazwa by'amakara (incenga)
Kole (amase akiri mabisi atariyuma cyangwa ifu y'ubugari, cyangwa ibumba)
Ifu y' amakara
Ibyihutisha kwaka kwa burikete (accelerants)
Ibyongerwamo mu rwego rwo kongera ubunini n' uburemere (fillers),
urugero: ivu ryera (whiting: calcium carbonate )
Amazi
Isekuru
Agapfukamunwa (face mask)
Uturindantoki (gloves)
UKO BIKORWA
1. Gutegura kole
Mu gutegura kole hakoreshwa ifu, ibumba cyangwa amase. Ibikenerwa biri hagati ya 4 % kugeza ku 8% by'ifu y'amakara ufite. Iyo ari ifu wakoresheje urugero ifu y'imyumbati, iyo umaze kuyipima uyishyira mu mazi ukabiteka kugeza bikoze igikoma gihiye. Icyo gikoma gihiye kibonetse nicyo kivangwa n'ifu y'amakara yabonetse. Ingano y'amazi akoreshwa iterwa n'uri gutegura burikete, ariko ntabwo igomba kurenza inshuro icumi by'ifu igiye gukoreshwa.
Iyo kole yakoreshejwe ituruka ku mase icyo gihe hakoreshwa ingano y'amase ishobora kugera kuri 15% by' ifu y' amakara arakoreshwa.
2. Gutegura ifu y'amakara
3. Kuvanga
4. Guha burikete imiterere (shapes)
5. Kwanika
Aha hakurikiyeho kwanika buriketi yabonetse. Ni byiza ko buriketi ikoreshwa yumye neza.
6. Kugenzura ubuziranenge
Mu kureba ubuziranenge byaba byiza hitawe kuri ibi bikurikira:
- Kuba buriketi itavunguka cyangwa ngo itumuke.
Kuba itameneka iyo iguye hasi mu buryo bworoshye ivuye nibura muri metero imwe.
Mu gihe cyo gucana reba ko idacumba umwotsi.
Reba ko idatanga ivu ryinshi.
Burikete nziza iyo uyishyize mu mazi imanuka mu mazi hasi kandi igashonga bigoranye ntihite ishwanyagurika.
Umwanzuro
Kurengera ibidukikije ni ingenzi, umusanzu woroshye umuntu ashobora gukora ni gucana burikete hakagabanuka ingano y'ibiti bitemwa, bukaba n'uburyo bwiza bwo kwita ku myanda iboneka, aho kugira ngo itwikwe ikaba yabyazwa umusaruro. Bivuge ko hari ababikora nk'umushinga ubyara inyungu. Ku bashaka gukora burikete nk'umushinga ubyara inyungu bagomba kwita cyane ku buziranenge bwayo.
Comments
Post a Comment