TUBURA IMBUTO UKORESHEJE AMASHAMI YAZO
Gutubura imbuto ni bumwe mu buryo dushobora gukoresha mu kwihaza mu biribwa. Uretse kwihaza mu biribwa kandi byahindukamo umushinga nanone bamwe babikora mu rwego rwo kongera ubumenyi mu bijyanye n'ibinyabuzima, ubutabire ndetse n'ubuhinzi. Gusa kubera impamvu yo kubona ko byakorwamo umushinga byatumye tubona ko twabyandikaho tukabisangira n'abasomyi b'uru rubuga rwacu. Gutubura imbuto bigira umumaro kubera ko bigabanya igihe cyari gukoreshwa iyo ziterwa hakoreshejwe urubuto(seed) nyirizina atari ishami ry'igiti cy'urubuto rusanzwe rwera.
Gutubura imbuto dukoresheje amashami harimo uburyo bukurikira:
- uburyo bwo gushishura ishami
- uburyo bwo gupfundika urusinga ku ishami
- uburyo bwo gukata kw'ishami
1. UBURYO BWO GUSHISHURA ISHAMI
Muri ubu buryo nkuko umutwe ubivuga utangirana no gushishura umuzenguruko w'ishami ry'igiti wahisemo hano turi kwibanda cyane ku biti bitanga imbuto nk'amavoka n' ibindi. iyi foto ibanza yambere irakwereka uko ishami mbere yo kuri shishura uko riba rimeze. riba rikiriho igishishwa cyaryo hose.Ubu rero noneho tugiye gushishura rya shami ry'igiti ariko ntabwo dushishura ishami ryose ahubwo turabafa aho dushaka tuhashishure. reka twitegereze ubusobanuro duhabwa n'ifoto ya kabiri.
biragaragara ko hari ahasigaye hadashishuye na handi hashishuye umuzenguruko wose.
Gushishura birarangiye hasigaye umwanya wo kugirango twongereho ibyo imizi izafatamo. Ibi bishora kuba ubutaka, amazi, ipamba, urupapuro rw'isuku(papier hygienique), umucanga n'ikindi cyaba gitose kandi kizagumana ubuhehere kugeza ishami rizanye imizi. Mbere rero yo kubyongeraho biba byiza wabanza gukubaho igitunguru, igikakarubamba, cyangwa se imisemburo ituma ibyatsi bizana imizi(rooting hormones) nyuma ukabona ukongeraho ibyo imizi izafatamo. Itegereze nanone uko igishushanyo kiguha ubundi busobanuro.
2. UBURYO BWO GUPFUNDIKA URUSINGA KU ISHAMI
Ubu buryo bwo aho gushishura dupfundika urusinga ku ishami riri gukura tukaza gutegereza ko ribyimba nkuko tubibona muri aya mashusho. Tugiye gupfundika rwa rusinga kuri rya shami. reka tubirebe ku ishusho ya mbere.Aho urusinga rwafashe igice cyaruguru (igice kitegereye igiti kizabyimba) nkuko tubibona kuri iyi shusho ikurikira.
Ubu intambwe ikurikiyeho ni ukugondera rya shami mu butaka. Mbese tugiye gukora icyo tuzi nka marikotage tugamije ko cyagice cy'ishami cya byimbye kizana imizi. Kugonda aho bidakunda turahita dukora nkuko twabivuze haraguru kandi turongera tubivugeho bijya kurangira mu cyitonderwa. Reka twitegereze ishusho ikurikira.
Kugondera ishami mu butaka birarangiye ishami rimaze kuzana imizi nta kindi gikurikiye rero kitari ugutandukanya ishami n'igiti(na nyina). Ubusobanuro burakomeje ku ishusho n'ubundi ikurikira.
3. UBURYO BWO GUKATA KU ISHAMI
Ubu buryo neza neza ni nk' ubwabanje bwo gupfundika urusinga ariko aho bitandukaniye nuko aho gupfundika urusinga turatema ishami ariko twe kurihwanya. Kuritema birangiye turakurikirana intambwe ku yindi nkuko byakozwe ku buryo bwabanje. Reka turebe ubundi busobanuro tuvana muri uru ruhererekane rw'amashusho abisobanura.
ICYITONDERWA
Ubu buryo bwose ishami riguma kuri nyina (ku rubuto) kugeza rizanye imizi ukabona kuri kata. Rero birashoboka yuko ishami wifuza wasanga riri hejuru cyane iki gihe ushaka uburyo wakoresha ibyafata ubutaka nko kuzirikiraho ubutaka butose, umucanga utose cyangwa kunyuza ishami mu mazi.
Nyuma yo kureba iyo foto biragaragara ko hifashijwe ikintu cyasizwemo ubutaka cg amazi ku buryo ishami rinyuramo ubundi rigashigikirwa mu rwego rwo kwirinda ko ryacika.
Aha naho ni ugutegereza ko ishami rizana imizi mbere yo kuri kata. Ubu ni uburyo bwo gusangisha ishami ubutaka cyangwa aho kumerera.Umwanzuro
Ishami rikuwe kuri nyina rihingwa butaka buteguwe neza kandi hakorwamo amazi make kubryo hatajandama kandi rikaganizwa amababi mu gihe ritarafata neza.
Reka dusoze tuvuga yuko ibi byafatwa nk'umushinga rwose hatuburwa imbuto yaterwa ikera vuba nkandi igakurwa ku giti cyizewe kandi ko ntawe uzongera kwifuza avoka nziza yabonye ahantu ngwabure kuyitera cyangwa se urundi rubuto urwari rwose.











Comments
Post a Comment