Mu kwigisha kwanjye nifuzaga uburyo nakoresha nsobanurira uwo tutarikumwe bikozwe mu nkuru ifite amashusho nkabona bitoroshe kuko ntarinzi gukora amavidewo. Naje kubona uburyo bumwe bwamfashije gukora iyo nkuru ifite amashusho bitangoye kandi bidasabye ubuhanga buhanitse. uburyo rero ni ugukora videwo nifashishije power point. Ubwo buryo nibwo nifuje ko dusangira.
Ukobikorwa
Mu buryo bikorwamo turabonamo uburyo bukurikira:
- gukora videwo ukoresheje inyandiko yawe iri muri power point
- gukora videwo ufata amashusho y'ibibera kuri mudasobwa (screen record)
1. gukora videwo y'inyandiko
ubu buryo tubusangamo ubundi buryo bubiri:
- uburyo bwo gukora video y'inyandiko nta majwi yiyongereyemo
- uburyo bwo gukora videwo hongerwamo amajwi
1.1 gukora videwo y'inyandiko nta majwi yiyongereyemo
iyi nyandiko tuvuga igomba kuba iri muri power point. None se birakorwa bite? birakorwa mu buryo bukurikira:
- Tangira ufungura inyandiko yawe iri muri power point.
- Jya ahanditse ijambo (file) cyangwa se (fichier) niba iri mu gifaransa hakande hafunguke.
- Jya noneho ahanditse export uhakande
- hitamo create videwo
- Hitamo noneho create video utongereyemo narration ahubwo uhitemo amasegonda ushaka ikoresha kuri buri page y'inyandiko (slide)
ubu buryo bwafasha cyane mu gihe hateganijwe gutanga ubusobanuro (presentation) musaba igihe ntarengwa bityo ukagena amasegonda kuri buri paje ku buryo igihe gihura ni gihe kigenwe mu gutanga ubusobanuro.
1.2 gukora videwo hongerwamo amajwi
Birakorwa hongerwamo amajwi (narration)
- kanda kuri file
- jya kuri export
- hitamo create videwo
- ongeramo narration (amajwi)
- tangira usobanure ibiri kuri slide uko ubishaka ugenda wimuka ujya kuyindi niba indi uyirangije kuyisobanura ukanda nkujya ku yindi ihite ukujyana kuyindi. Nugera kuri slide yanyuma ugakanda nkushaka kujya kuyindi kuko ntayindi ihari irahita ikujyana hamwe watangiriye.
- Noneho kanda create video
- igusabe ko uyibika (save)
- hitamo aho wifuza kuyibuka
- yite izina nurangiza wemeze
- tegereza ko urangira kwibika(save)
ubu ufite videwo yawe y'inyandiko wari ufite muri power point yongerwamo amajwi. Kubafite power point yavuba (new version) bashobora kongeramo amashusho abagaragaza basobanura ku ruhande rw'ibyo basobanura.
2. gukora videwo ufata amashusho y'ibinyura kuri screen ya mudasobwa
- fungura power point
- jya ahanditse insert
- shaka ahanditse screen record uhakande (click)
- hitamo aho wifuza ko hafatwa amshusho ukoresheje cursor wabonye ugikanda screen record ahanditse select.
- kanda ahatukura handitswe record noneho record itangire.
- Niba umaze gukora record washizemo ibyo wifuza urahagarika ibyo yafashe bigahita bijya kuri slide wakoreragaho.
- Urakanda kuri suri ku ruhande rw'iburyo cursor (curseur) iri hejuru ya videwo yibitse kuri ya slide hazamuke ishushu igusaba gukora ibintu bitandukanye uhitemo Save Media as.
- Igikurikiyeho ni ukuyoibuka.
Ku bundi busobanuro iyi videwo yafasha ibyo twabonye ku mafoto ndetse n'amagambo kubibona biri muri videwo. -
- Igikurikiyeho ni ukuyoibuka.
Umwanzuro
- Urakanda kuri suri ku ruhande rw'iburyo cursor (curseur) iri hejuru ya videwo yibitse kuri ya slide hazamuke ishushu igusaba gukora ibintu bitandukanye uhitemo Save Media as.
Bikoreshe cyangwa se ufashe abandi kubikoresha bigisha ndetse banabika amavidewo bakoze agaragaza ibyiyumvo byabo uyu munsi.
Comments
Post a Comment