DORE UKO WAKORA AMAVUTA Y’UMUSATSIUKITA K’UMUSATSI WAWE BITAKUGOYE
IKAZE
Rero twifuje ko mbere yo kubagezaho uko wakora amavuta y’umusatsi twabanza twawuvugaho. Imisatsi dukunda dukwiye kuyibungabunga, kuyigaburira ndetse tukayivura tuyiha imiti ikwiriye. Erega ikeneye kurya kuvurwa kuko nayo irwara ndetse igakunda gufatwa neza.
Reka turebe uko wabungabunga umusatsi
- Reka gusokoza umusatsi wawe ugitose reka ubanze wumuke.
- Sokoresha igisokozo kinini ugabanye ibyago byo kuba wacika.
- Rinda umusatsi wawe gusandagurika cyangwa gusobana mugihe uryamye bityo rara uteze igitambaro mu mutwe abo bikunda bawuzingemo ibituta.
- Reka kuwumesamo kenshi ugabanye inshuro uwumesamo mu kwezi
- Irinde gukurura cyane umusatsi wawe mu gihe bibaye ngombwa ko uwupfundika kandi ntuwuzirike cyane kugirango wirinde kuwuca.
- Gufunga neza umusatsi wawe mbere yo kujya koga ku buryo umusatsi utazaguhura n’amazi kandi ibuka ku wusokoza umaze kumuka mu gihe wahuye n’amazi.
- Mu gihe usokoza ntugakunde gusokoza umusatsi wawe ujyana inyuma kandi sokoza gahoro gahoro kugira ngo utawuca.
- Wikoga amazi ashyushye mu mutwe.
- Niba ufite umusatsi mwinshi ukaba ugiye kuwusokoza banza usokoze uwo hejuru ugende umanuka kugeza ugeze k’uwo hasi bikore ufata muke muke wirinde kuwuca.
Tuvuge ku byo ushobora kongera mu musatsi
Amavuta ashobora kongerwamo
- Amavuta ya coconut (coconut oil)
- Amavuta ya Elayo (Olive oil)
- Amavuta y’ikibonobono(amagaja)(Castor oil)
- Amavuta y’igihwagari
- Amavuta ya soya
- Amavuta y’avoka
Ibimera bishobora kongerwamo
- Igikakarumba (Aloe vera)
- Igisura (Ortie)
- Romari (Rosemary)
- Icyayi cy’icyatsi green tea)
- Ibisikusi (Hibiscus)
- Chia seeds
- Kateye (mavi ya kuku)(Lantana camara)
- Seleri (Parsely)
- Igitunguru (Onion)
- Capucine
- Lavender
- Thym
- Ikirayi (pomme de terre)
- Tangawizi (gingembre)
Umumaro wa bimwe mu bimera twavuze haraguru
Igisura kigabanya gucika k’umusatsi.Igikakarubamba kigabanya gucikakagurika k’umusatsi no kwangirika kikanarinda n’ imvuvu.
![]() |
igikakarubamba |
Romari(Rosemary) ituma umusatsi wongera kumera ndetse ifasha kugabanya gupfuka k’umusatsi (androgenetic alopecia) gutera kuzana uruhara.
![]() |
Rosemary |
Time (Thym) ivura umusatsi iwusubiza ubuzima bwawo.
![]() |
thym |
Cactus (abenshi tuyizi bayita ngabo): ifasha umusatsi gukomera no gushashagirana ukanabyibuha.
![]() |
Chia seeds |
Lantana camara (iki cyatsi bacyita mavi ya kuku, kateye cyangwa umuhengeri) irinda gucika k’umusatsi ni ingenzi cyane mugihe ushaka kurinda umusatsi wawe gucika.
REKA DUKORE AMAVUTA YAFASHA UMUSATSI AKAWURINDA GUCIKA
IBIKENEWE
- Amavuta: (amavuta ya elayo, amavuta ya coconut, amavuta y’ikibonabono (amagaja), ndetse n’amavuta y’igihwagari)
- lanolin
- Polawax
- Jelly base
- Paraffin wax
- Ibimera (ibytsi) bitandukanye: igikakarubamba, igisura, icyayi, hibiscus, tangawizi, umuhengeri(lantana camara bakunze kuyita Kateye cg mavi ya kuku), igitunguru, ikirayi na chia seeds. Ibyo nibyo tahisemo gukoresha bizadufasha gutuma umusatsi udacika. Niba ufite umusatsi ucika bigerageze uzatubwira.
UKO WABIKORA
- Vanga amavuta ufite n’ibyatsi ubicanirire ku muriro muke. Aha umuriro muke bishatse kuvuga gutekera mu kintu kirambitse mu mazi tubyita water bath. Aho bikunda buri kimera cyategurwa ukwacyo.
- Yungurura y’amavuta ibyatsi ubikuremo ukoreshe amavuta yonyine.
- Fata Litiro imwe y’amavuta umaze kuyungurura uyavange na polawax ingana 10g, jelly base 300g, lanolin ingana 10g, paraffin wax4g ubitekere muri water bath nkuko wabikoze mbere.
- shyiramo ibara n’impumuro.
- Bishyire mu macupa namara guhora neza.
Umwanzuro
Ibimera wakoresha mu kwita k’umusatsi ni byinshi bitandukanye. Ibimera twavuzeho ni ibikeugereranije nibyo wakwifashisha ariko twagerageje kuvuga kubishobora kuboneka mu buryo bworoshye.
Kwita k’umusatsi bisaba ubwitange no gushirika ubute kuko bisaba igihe no kwigengesera k'uburyo uwufata. Wite ku nama zitandukanye twavuzeho kandi ukoreshe amavuta n’ibimera byagaragajwe bizarinda umusatsi gucikagurika bikurinde kuzana uruhara imburagihe. Reka turangize tubashimira ndetse tubasabe kugumana natwe dukomeze twiyigire.
Comments
Post a Comment