Skip to main content

UKO WAKORA UMUTI W'IKARAMU (WINO)

IBISHOBORA GUKENERWA

  • TANNIC ACID
  • iron (II) sulfate
  • acacia gum (kole ikomoka ku biti) cyangwa gum arabic
  • stearine
  • ibara (eosin)
  • glycerine
  • PVA
  • ethanolamine
BYA KORWA BITE?

  1. shyira 8g tannic acid muri 100mL z'amazi ashyushye.
  2. shyira 4g iron (II) sulfate muri 40mL z'amazi ashyushye.
  3. shyira 0.5g by'amarira y'ibiti akasiya (acacia gum or gum arabic) muri 50mL z'amazi ashyushye.
  4. fata 1g imwe ya stearine uyishyire muri 50mL z'amazi ubisuke muri (3).
  5. tegereza bihore nyuma ubivange
  6. Nyuma ongeramo ibara niba ushaka iry'umutuku koresha eosin ingano iraterwa ni uko ubishaka ariko hakenewe gato.
  7. ongeramo nanone ethanolamine 2mL
  8. shyiramo glycerine 10mL.
  9. shyiramo naneho PVA 1mL.
ibi byose birangiye urayungurura ukoresheje umwenda kugirango hatagira ibigenda bikomeye (solid) bikaza gufunga ijisho ry'ikaramu yawe. ibuka ko iyo ubonye bifashe cyane wongeramo amazi cyangwa glycerine kugirango ishobore gusukwa mu ikaramu. umuti w'ikaramu ushirwa mu ikaramu ukoresheje urushinge na sirenge(syringe).

icyitonderwa: ibyo gukoresha upima cyangwa ushyushya amazi ntabwo twabyanditse kuko uzapimisha uburyo bukubonereye.

Comments

Popular posts from this blog

GUKORA ISABUNE MU BURYO BUBYARA INYUNGU

Ese byashoboka ko isabune yakorwa mu buryo bwunguka? iki ni ikibazo gikunze kwibazwa n'abatari bake cyane abamaze kumenya gukora isabune. Iyo igisubizo kibaye yego basubiza ko bidashoboka kubera ikiguzi cy'ibikenerwa (raw materials). Ariko iyo urebye neza ubona ahanini ikizamura ikiguzi cy'isabune ari impamvu yuko amavuta ahenze. Mu kureba icyakorwa kugira ngo gukora isabune bihinduke umushinga wunguka twafashe bumwe mu buryo bwifashishwa bigafasha uyikora kunguka, aho hongerwamo ibyongera ubwinshi n'ubunini bw'isabune(fillers/charges). Mu byongera ubwinshi bw'isabune turavuga ku ishwagara (whiting ari yo calcium carbonate). Iyo igiye kugurwa uyisaba yitwa wayitingi (whiting) yo mu isabune ikomeye igakoresha iri hagati ya 30% kugeza 50% by'amavuta arakoreshwa. Tugiye kubireba dufata urugero rwakwifashishwa. Reka turebe ibikenewe amavuta                         ...

GUTURAGA AMAGI UKORESHEJE THERMOSTAT

  UKO WATURAGA AMAGI Y'INKOKO ITANGIRIRO Gutaraga amagi bikorwa n'inkoko kugirango havemo imishwi ariko bishobora gukorwa n'abantu mu buryo butandukanye bita kubushyuhe bukwiye n'ubuhehere bakibuka guhindura igi buri nyuma y'amasaha nibura umunani. Muri ubwo buryo harimo gukoresha amashyanyarazi hifashijwe thermostat cyangwa arduino, no gukoresha ubushyuhe butangwa n'amatara  akoresha petroli (kerozene) azwi nka lanterne cyanwa se iyindi nkomoko y'ubushyuhe. ubwo buryo bwose bukenera ahava inkomoko  y'ubuherere ariyo  mazi. Iyo ubwo buryo bunogejwe hakorwamo imashini zituraga amagi.  uburyo turibandaho ni uburyo bukoresha amashanyarazi na thermostat n'amatara.   IBYO UKWIYE GUKORA UGIYE GUTURAGA AMAGI kureba amagi y'inkoko ibana n'isake kuyafata nibura mbere y'iminsi irindwi kubikaneza amagi araza gukoreshwa (igi ribikwa kandi rikarambikwa umutwe (agatwe gato) werekeje hasi naho igihade kinini gisa nikireba hejuru. GUTEGURA ITURAGIRO IBIK...

UKO WAKORESHE ARDUINO UNO MU GUTURAGA AMAGI

Mu guturaga amagi nkuko bisanzwe hagomba kuboneka ubushyuhe, ubuhehere ndetse amagi akanabirindurwa nibura gatatu ku munsi. Rero mu rwego rwo kugenzura ububushyuhe hashobora kwifashisha uburyo butandukanye. Muri  ubwo buryo bwo kugenzura ubushyuhe twavuga nka thermostat, gukoresha thermometre no gukoresha arduino(microcontrollers).  Uburyo  buravugwaho ni ubwo gukoresha microcontroller ya arduino.   Turabona: Kumenya Arduino ARDUINO UNO BOARD IDE UKO WASHYIRA ARDUINO MURI MUDASOBWA GUKORA GAHUNDA YA ARDUINO Ibindi bikenerwa SENSOR YUMVA UBUSHYUHE N'UBUHEHERE RELAY POWER SUPPLY ITARA CIRCUIT Kode wakoresha Ibyo guturaga amagi KUMENYA ARDUINO Arduino ni urubuga rw'isoko y'ubumenyi ifunguye kuri buri wese ikaba kompani itanga igice gifatika kiriho agace kafatwa nk'umutima cg ubwonko (microcontroller) kongerwamo gahunda za mudasobwa (code) kug...