GUKORA IBINTU BITANDUKANYE MU MPAPURO
urupapuro ruturuka mu kinyabutabire bita celilose gihurijwe hamwe igahabwa ishusho bashaka ishashe ari rwo rupapuro. umumumaro munini w'urupapuro uzwi cyane ni ukwandikwaho ariko hari ibindi nko gukoreshwa nk'imitako, impapuro z'isuku, gupfunyikwamo.
akenshi iyo rumaze gukoreshwa rurajugunywa rubaka ruhindutse umwanda. iyo iyi myanda imaze kuboneka igisubizo cyihuse benshi bagira ni ukuwutwika(umwnda ukomoka ku impapuro) kandi ibi byangiza ibidukikije bityo rero ni byiza gutekereza ubundi buryo butandukanye byabyazwa umusaruro.
Aha rero twifuje kubagezaho uko wakora ibintu bitandukanye mu mpapuro
- imitako
- amasaro
- intebe
- amabahasha
- amatafari
- impapuro z'isuku
- N'ibindi
GUKORA INTEBE
uburyo butandukanye wakwifashisha uko ya ntebe
gukora mache y'impapuro (paper mache)
mache y'impapuro ikorwa hacagagurwa impapuro zikavangwa n'amazi neza kuburyo bikora ikimeze nk'igikoma. uru ruvange rw'amazi n'impapuro rurakamurwa nyuma rukavangwa na kole. gukomera bizashingira ku ingano ya kole wakoresheje ndetse n'ubwoko bwayo. bishobotse ingano ya kore ntiyajya munsi 10% bw'uburemere bwose.
iyi mache y'impapuro usibye kuba yakorwamo intebe yakorwamo n'ibindi nk'uduseke, amavaze yo gutaka ku meza.
iyo ukora intebe ari mache ukoresheje uyiha ishusho wifuza cyangwa ukayomeka ku gikanka cy'intebe wakoze.
gukora beto y'impapuro(papercrete)
papercrete igizwe n'igikoma cy'impapuro na sima ku gipimo kitari mu si y'10%. Muri papercrete hashobora kongerwamo ibindi byongera ubwinshi ndetse n'uburemere, urugero umucanga, perlite, vermiculite. Papercrete ikorwa hagamijwe kubona ikintu gikomeye gishobora kwihanganira amazi ariko kitaremeye nka beto isanzwe.
papercrete ikorwamo intebe cyangwa ibindi hifashishijwe iforomo cyangwa womeka ku gikanka.
ukoresheje uburyo twavuze haraguru washora gutekereza nkandi ukanakora ibintu bitandukanye.
gumana natwe kandi hari icyifuzo cyangwa igitekerezo utwandikire muri coments.
wakoze kubwo kudukurikira.
Comments
Post a Comment