Skip to main content

uko bakora umutobe



Umutobe wo mu mbuto

Kwakira imbuto, no kuzitoranya ukareba izeze cg izi meze neza zikozwa hakoreshejwe amazi arimoumuti wabugenewe wica udukoko.

Kuzitunganya izihatwa zigahatwa izitonorwa zigatonorwa

Tunganya umutobe w’imbuto mu itegurwa ry’umutobe bigenda bitandukana bitewe n’ubwoko bw’imbuto: hari izobabanza guteka hari nizo babona umutobe babanje kuyikamura

Shyira isukari mu mutobe ureba ko iri ku gipimo kiri hagati ya 38 na 42 by’uburyohe.

Shyiramo ibara ugereranye nibara wifuza.

Cyanira kubushyuhe buhagije ubibize gatatu.

Bikonjeshe wongeremo benzoate na acide citrique


Urugero


GUKORA 20 LITRES Y’UMUTOBE WA MARAKUJA




IBIKENEWE


-10 Kg bya amatunda ya (marakuja)

-2 Kg by’isukari

-ibara ryo mu biryo 20ml

-Sweetener 20 mg

- C.M.C ibiyiko 15 bivange 1 litiro y’amazi

-Potassium benzoate 20 mg

- Citric acid 10 mg (1/2 cy’ikiyiko cyo kumeza)

-Potassium Sorbate 20 mg

-bivange nkuko wabisomye haraguru


GUKORA UMUTOBE W’INANASI

 Kwakira inanasi

 Gutunganya no kurobanura izuzuje ubuziranenge

 Hata inanasi neza uzicemo uduce dutandukanye

 Teka 1kg muri 5L z’amazi wongeyemo isukari 250g/L (bishobotse ushobora gushiramo betterave kugirango ugire ibara ry’umutuku risa ni irya betterave)

 Tandukanya umutobe n’ibisigazwa aho bishoboka ukamure kugirango umaremo umutobe.

 Bihoze kuri 50oC wongeremo conservatives (1g/L potassium sorbate conservation y’umwaka)

 Bibike neza mu macupa cg mu tujerika nkuko wabiteguye.

Conservatives:
Potassium sorbate, citric acid and sodium metabisulfite

Comments

Popular posts from this blog

GUKORA ISABUNE MU BURYO BUBYARA INYUNGU

Ese byashoboka ko isabune yakorwa mu buryo bwunguka? iki ni ikibazo gikunze kwibazwa n'abatari bake cyane abamaze kumenya gukora isabune. Iyo igisubizo kibaye yego basubiza ko bidashoboka kubera ikiguzi cy'ibikenerwa (raw materials). Ariko iyo urebye neza ubona ahanini ikizamura ikiguzi cy'isabune ari impamvu yuko amavuta ahenze. Mu kureba icyakorwa kugira ngo gukora isabune bihinduke umushinga wunguka twafashe bumwe mu buryo bwifashishwa bigafasha uyikora kunguka, aho hongerwamo ibyongera ubwinshi n'ubunini bw'isabune(fillers/charges). Mu byongera ubwinshi bw'isabune turavuga ku ishwagara (whiting ari yo calcium carbonate). Iyo igiye kugurwa uyisaba yitwa wayitingi (whiting) yo mu isabune ikomeye igakoresha iri hagati ya 30% kugeza 50% by'amavuta arakoreshwa. Tugiye kubireba dufata urugero rwakwifashishwa. Reka turebe ibikenewe amavuta                         ...

GUTURAGA AMAGI UKORESHEJE THERMOSTAT

  UKO WATURAGA AMAGI Y'INKOKO ITANGIRIRO Gutaraga amagi bikorwa n'inkoko kugirango havemo imishwi ariko bishobora gukorwa n'abantu mu buryo butandukanye bita kubushyuhe bukwiye n'ubuhehere bakibuka guhindura igi buri nyuma y'amasaha nibura umunani. Muri ubwo buryo harimo gukoresha amashyanyarazi hifashijwe thermostat cyangwa arduino, no gukoresha ubushyuhe butangwa n'amatara  akoresha petroli (kerozene) azwi nka lanterne cyanwa se iyindi nkomoko y'ubushyuhe. ubwo buryo bwose bukenera ahava inkomoko  y'ubuherere ariyo  mazi. Iyo ubwo buryo bunogejwe hakorwamo imashini zituraga amagi.  uburyo turibandaho ni uburyo bukoresha amashanyarazi na thermostat n'amatara.   IBYO UKWIYE GUKORA UGIYE GUTURAGA AMAGI kureba amagi y'inkoko ibana n'isake kuyafata nibura mbere y'iminsi irindwi kubikaneza amagi araza gukoreshwa (igi ribikwa kandi rikarambikwa umutwe (agatwe gato) werekeje hasi naho igihade kinini gisa nikireba hejuru. GUTEGURA ITURAGIRO IBIK...

UKO WAKORESHE ARDUINO UNO MU GUTURAGA AMAGI

Mu guturaga amagi nkuko bisanzwe hagomba kuboneka ubushyuhe, ubuhehere ndetse amagi akanabirindurwa nibura gatatu ku munsi. Rero mu rwego rwo kugenzura ububushyuhe hashobora kwifashisha uburyo butandukanye. Muri  ubwo buryo bwo kugenzura ubushyuhe twavuga nka thermostat, gukoresha thermometre no gukoresha arduino(microcontrollers).  Uburyo  buravugwaho ni ubwo gukoresha microcontroller ya arduino.   Turabona: Kumenya Arduino ARDUINO UNO BOARD IDE UKO WASHYIRA ARDUINO MURI MUDASOBWA GUKORA GAHUNDA YA ARDUINO Ibindi bikenerwa SENSOR YUMVA UBUSHYUHE N'UBUHEHERE RELAY POWER SUPPLY ITARA CIRCUIT Kode wakoresha Ibyo guturaga amagi KUMENYA ARDUINO Arduino ni urubuga rw'isoko y'ubumenyi ifunguye kuri buri wese ikaba kompani itanga igice gifatika kiriho agace kafatwa nk'umutima cg ubwonko (microcontroller) kongerwamo gahunda za mudasobwa (code) kug...